Mu Karere ka Gatsibo hari kubakwa urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rumwe kandi rugezweho, imirimo yo kurwubaka ikaba igeze kure.
Uyu ni umushinga uzashyirwa mu bikorwa mu myaka ibiri y’ingengo y’imari, ukazarangira muri 2020/2021 utwaye miliyoni 629Frw. Muri uyu mwaka, Akarere ka Gatsibo kakaba gafite kimwe cya kabiri cy’amafaranga yose akaba ariyo mpamvu kiyemeje kurwubaka mu byiciro bibiri.
Urwibutso rwa Kiziguro ruri kubakwa ruzaba rugizwe n’inyubako y’inzu y’amateka, ibyumba by’ubujyanama, ibiro by’abakorera ku rwibutso, ubwiherero, urukuta rwanditseho amazina, inzira abantu bagenderamo kugira ngo batanyagirwa, imva ebyiri nini ndetse n’umwanya munini wo guparikamo imodoka.
Urwibutso rwa Kiziguro rushyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi basaga ibihumbi 14, ruherereye mu Murenge wa Kiziguro, mu yahoze ari Komini Murambi.
Nirumara kuzura, hari gahunda yo kwimuriramo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Bugarura mu Murenge wa Remera, ndetse n’abandi bagiye bashyinguye mu mva zitandukanye zihariye.






