MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Muri Santere zihuriramo abantu benshi hashyizwe udukingirizo tw’ubuntu

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
13/02/2023

Mu rwego rwo gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye no gukumira inda ziterwa abangavu, muri santere zihuriramo abantu benshi mu Karere ka Kirehe hatangiye gushyirwa ahantu habugenewe abantu babonera udukingirizo nta kiguzi.

Gushyiraho ahantu hihariye haboneka udukingirizo byatangijwe kuri uyu wa 12 Gashyantare, ku bufatanye bw’aka karere ka Kirehe na AIDS Healthcare Foundation(AHF), ahaherewe mu Murenge wa Gatore ahazwi nko ku Munzani, mu isantere y’ahazwi nko ku Giturusu mu Murenge wa Kirehe, i Kiyanzi mu Murenge wa Nyamugali no ku mupaka wa Rusumo, aho ku ikubiriro muri izo sentere enye hashyizwe udukiungirizo dusaga 1,720.

Aho two dukingirizo twashyizwe ni ahasanzwe hahurira abantu benshi ku buryo buzwi higanjyemo mu tubari, n’ ahakinirwa imikino n’imyidagaduro bitandukanye. Amakuru MUHAZIYACU ikesha ishami rishinzwe ubuzima mu Karere ka Kirehe ni uko utwo dukingirizo tuzakomeza kugenda twongerwa uko tuzajya dushiramo, kandi ngo uretse izo santere zahereweho iyi gahunda izagera no mu yindi mirenge.

Nk’uko bigaragazwa n’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima-RBC, hashize imyaka igera kuri 16 ubwiyongere bw’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA buri ku rugero rwa 3% ku bantu bakuru uhereye ku myaka 15.

Mu Karere ka ubwiyongere bw’ubwandu bwa virusi itera SIDA mu bagabo buri kuri 3%, mu gihe mu bagore ari 1.7%.  Muri aka karere 0.4/1000 bafite ubwandu bwa SIDA, aho ubwandu mu bato ni ukuvuga abari munsi y’ imyaka 15 ari 0.0086/1000; naho mu bakuru ni 0.39/1000.

Niyomugabo Oscar, Umukozi ushinzwe ubuzima no gukumira indwara mu Karere ka Kirehe agaruka ku ngamba zafashwe muri aka karere mu rwego rwo gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA avuga ko abaturage bagirwa inama zirimo kwifata, kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, kandi nk’ubuyobozi bashyira n’imbaraga mu gutanga amakuru ku buzima bw’imyororokere ku bangavu n’ingimbi no kwipimisha hakiri kare mu rwego rwo kumenya uko ubuzima buhagaze.

Agaruka ku bubi bw’Icyorezo cya SIDA Niyomugabo yagize ati: “Abantu basabwa kwirinda SIDA kuko imunga ubuzima bityo ubukungu bukahazaharira, kuko uwayanduye umubiri we ucika intege rimwe na rimwe ntabashe gukora akazi uko bisabwa.”

Yakomeje akomoza ku mpamvu hashyirwa imbaraga mu gukumira virusi itera SIDA, ati: “Akarere ka Kirehe ni Akarere kagendwa cyane cyane n’abantu batwara imodoka nini ziva hanze bamara igihe kinini batari kumwe n’imiryango yabo, bityo dukwiriye kwirinda nabo tukabarinda, buri muntu wese akwiye kumenya uko ahagaze akirinda; abo kwifata byananiye nibakoreshe agakingirizo.”

Buri mwaka tariki 13 Gashyantare, ni umunsi mpuzamahanga w’agakingirizo, aho abantu bashikikarizwa kumenya uko gakoreshwa n’akamaro kako nko kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo na Virusi itera SIDA, kwirinda inda zitateganyijwe zirimo iz’imburagihe ziterwa abangavu, no kuboneza urubyaro.

Utu dukingirizo turi gukwirakwizwa ku bufatanye na AHF Rwanda

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Kirehe

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu
Amakuru

Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu

11/11/2026
Umurenge wa Nyagatare watangije gahunda ya ‘Telefone y’irondo’ yitezweho impinduka
Umutekano

Umurenge wa Nyagatare watangije gahunda ya ‘Telefone y’irondo’ yitezweho impinduka

11/11/2026
Abanyeshuri 300 bashya ba RP-Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete
Uburezi

Abanyeshuri 300 bashya ba RP-Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete

10/11/2026
Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%
Inkuru z'ingenzi

Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%

10/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Hateguwe ukwezi k’ubukangurambaga bwo gukumira inda ziterwa abangavu

Gatsibo: Hateguwe ukwezi k'ubukangurambaga bwo gukumira inda ziterwa abangavu

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU