Bamwe mu borozi b’inka bo mu Karere ka Gatsibo bavuga ko kubona intanga ziterwa inka bibagora kuko ziba kure yabo bikaba intandaro yo kuzitera inka ntizifate, ubuyobozi bwabasabye kugira ubufatanye mu gutera intanga inka zabo kugira ngo zibashe gufata.
Baganira n’umunyamakuru wa MUHAZIYACU, aborozi bagarutse ku mpamvu babona inka nyinshi zitewe intanga zidafata.
Mudaheranwa James yagize ati: “Batubwira ko ari ukubanza kuzivana (intanga) ku karere, yayitera inka ntifate, ariko nibura ku murenge haje intanga byadufasha, hakaba n’uzitera hatabayeho guhamagara bakakubwira ngo yagiye kuvura ibunaka.”
Karama nawe ni umworozi utuye mu Kagari ka Munini mu Murenge wa Rwimbogo yagize ati: “Intanga ntazo dufite mu buryo buhagije iyo tubajije batubwira ko ziri ku karere ariko izo ntago zatugoboka birasaba kugira ngo zigire hafi kugira ngo inka nirinda bayitere”.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko intanga zihari ahubwo aborozi basabwa ubufatanye kugira ngo inka iterwe intanga ku gihe.
Yagize ati: “Intanga ziraboneka ku karere, aho zibikwa ziba zirimo, ariko kugira ngo inka iterwe intanga yarinze habaho gufatanya k’umworozi n’umuganga w’amatungo, umworozi niwe umenya ko inka ye yarinze agahamagara umuganga w’amatungo igihe inka yarindiye ntabwo ihita iterwa intanga, ugomba kumenya igihe yarindiye kugira ngo banamenye igihe bayiterera intanga.”
Yakomeje ati: “Umuganga w’amatungo agomba kuba yuzuzanya n’umworozi, nibyo twenda kuganira nabo kugira ngo bumve ko gutera intanga umworozi atazinduka ngo ahamagare ngo ngwino unterere intanga, ahubwo hari ibyo agomba gukurikiza, ese inka ye yarinze ?Yarinze ryari? kugira ngo n’umuganga w’amatungo amenye ngo araza kuyitera ryari.”
Avuga ku kijyanye no kuba intanga ziri kure, Meya Gasana yagize ati: “” Ziri kure kubera ko ariho ububiko tubufite, intanga zirangirika hano ntabwo dushobora kubona uko tuzibika, kuko ziba zibitse mu bikoresho byabugenewe, icyo gihe rero iyo umworozi abwiye umuganga w’amatungo ko inka yarinze, kuzivana mu bubiko ukazizana biroroha kandi iyo inka yarinze itanga umwanya munini wo kuba wayitera igafata nta mpungenge zirimo.”
Mu bushakashatsi bwakozwe na RGB bwerekana uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye mu kiciro cy’ubworozi akarere ka Gatsibo kasubiye inyuma ho 5.1% aho muri 2021 kagize amanota 78.7% naho 2022 gafite 73.6% gutera intanga yabaye imwe mu nzitizi zatumye iki cyiciro kiza inyuma, harimo n’umubare w’abaganga b’amatungo udahagije gusa ubuyobozi bwiyemeje kubishakira ibisubizo.
Ubu mu Karere ka Gatsibo harabarurwa inka 81,783 zitanga litiro 40,500 z’amata ku munsi.








