Muri siporo rusange yabaye kuri iki cyumweru mu Karere ka Kirehe yibanze ku bagore, Ubuyobozi bwashishikarije abayitabiriye gukunda siporo no kuyikora kenshi kuko ari ubuzima, kubera ko umuntu ukora siporo adapfa kwibasirwa n’indwara.
Ni siporo yakozwe kuri uyu wa 30 Ukwakira, hirya no hino mu mirenge 12 igize Akarere ka Kirehe yibanze ku bagore n’abakobwa mu nsanganyamatsiko igira iti “ Dukore siporo twirinda indwara zitandura tugire imbaraga zo kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.” Yateguwe n’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi yitabiriwe n’ibyiciro byose yaba abagabo n’abagore, icyakora abagore n’abakobwa nibo bari benshi.
Nzamukosha Clementine Umuyobozi w’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Kirehe asobanura impamvu bahisemo gutegura siporo yibanda ku bagore, yavuze ko ubusanzwe iyo habaga siporo rusange wasangaga abagabo ari bo bayitabira cyane bikaba byakozwe mu rwego kubakangurira kwitabira siporo kuko ari ubuzima.
Ati: “Ubusanzwe iyo habaye siporo rusange wasangaga abagabo ari bo bayitabira abagore ntibayizemo tukabona ko ari ibintu bihangayikishije cyane kuko siporo ari ubuzima. Ni bwo twatekereje gutegura siporo nk’abagore kugira ngo tubakangurire kujya bitabira siporo birindira ubuzima.”
Mukandayisenga Janviere Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Kirehe akaba n’umuyobozi wungirije mu rugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba, ashishikariza abagore kugira umuco wo gukora siporo kuko ibarinda indwara nyinshi zitandura zirimo n’izibasira ubwonko.
Yagize ati “Siporo ntifasha mu kurambura ingingo gusa ahubwo ifasha n’ubwonko gukora neza ikanaburinda indwara zishobora kubwibasira. Birakwiye ko umuntu wese yumva ko siporo ari ubuzima, ariko cyane cyane turashishikariza abagore n’abakobwa kujya bakora siporo kuko umuntu ukora siporo adapfa kwibasirwa n’indwara izo ari zo zose harimo n’izibasira ubwonko.”
Yakomeje ashimira urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR kuba rwaratekereje ku buzima bw’abari n’abategarugori rugategura iyi siporo kandi ko ari intambwe nziza mu gushishikariza abagore gukora siporo bikabafasha gusigasira ubuzima bwabo.
Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko siporo ari ingenzi cyane ku buzima bw’umuntu kuko ifasha uwuyikora kwirinda zibasira ubwonko mu gihe wumva ufite ibibazo byinshi bigutera kwigunga, ubabaye, agahinda gakabije cyangwa ufite umunaniro ukabije, ikakongerera kwigirira icyizere, ndetse no kwishimira uko uteye.
Gukora siporo kandi abahanga mu by’ubuzima bemeza ko birinda indwara z’umutima n’umuvuduko ukabije, diyabete, indwara z’imitsi ndetse n’umugongo, umubyibuho ukabije ikamuha ibiro bihuye n’ibipimo n’izindi zitandukanye bityo bikaba ari ingenzi cyane kwitabira gukora siporo.
Inkuru yanditswe na Ndayizeye Pierre











