Ababyeyi b’abagore baturutse mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Gatsibo bafite abana babyaye imburagihe bavuga ko iyo umwana wabo ahuye n’icyo kibazo abagabo babatererana, umwana akitwa w’umugore gusa.
Babitangarije mu biganiro biherutse kuba kuwa Kane w’icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire tariki 22 Nzeri mu murenge wa Rugarama.
Muri ibi biganiro ababyeyi batanze ubuhamya bavuga uko bitwaye mu gihe abana babo bahuye n’ikibazo cyo gutwara inda imbura gihe, aho bamwe bavuze ko byabagoye cyane ariko bakagerageza kubyakira ndetse bagafasha n’abana babo ariko bagatunga urutoki abagabo ko babatererana iyo icyo kibazo kije mu muryango bakavuga ko umubyeyi w’umugore atahaye uburere bwiza umukobwa nyamara umwana ari uw’ababyeyi bombi.
Zaninka Bonifirida utuye mu murenge wa Kiramuruzi yagize ati: “Ababyeyi b’abagore twahuye n’ibibazo, twahuye n’ibikomere ,umwana aratwara inda umugabo akagutererana akajya avuga ngo ntunze abagore babiri, mbese ikibazo kikagujyaho, umugabo akaguhoza ku nkeke nk’aho we atari umubyeyi we. Ubuyobozi bukwiye kwigisha abagabo bagahinduka bakumva ko umwana igihe ahuye n’ikibazo atagomba kuba uw’umubyeyi w’umugore gusa.”
Nyiramahirwe Apolinariya ni umukecuru urera umwuzukuru we wabyaye imburagihe yagize ati: “Umwuzukuru wanjye yatwaye inda, ubwo se na nyina baratandukanye, amaze gutwara inda nahamagaye se arambwira ngo ninirwarize kuko umwana yatwaye inda aba mu rugo rwanjye, guhera ubwo nta kintu yigeze afasha umwana ubu yamaze no kubyara biri aho gutyo.”
Harerimana Diogene umwe mu babyeyi b’abagabo yavuze ko hari bagenzi be bagifite imyumvire nk’iyo bakwiye guhinduka kuko nawe byamubayeho kandi agafasha umuryango we, ati:”Abagabo bafite iyo myumvire bagomba guhinduka kuko iyo utereranye umugore usanga umuryango wose ugiranye amakimbirane noneho ibibazo bikarushaho kwiyongera, natwe tuba twarahuye nabyo kandi tugakora inshingano zacu nk’ababyeyi kandi nta kintu bidutwaye.”
Amb. Nyirahabimana Solina Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, akaba n’intumwa ya Guverinoma mu karere ka Gatsibo yavuze ko ihame ry’uburinganire ari urugendo buri wese atahita asobanukirwa hakaba hakenewe ko n’abagabo bakomeza kwigishwa kugira ngo nabo bahinduke.
Ati: “Ihame ry’uburinganire ni urugendo, dushimire aho igihugu cyacu kimaze kugera kuko abantu batangiye kubyumva ariko baba abagabo cyangwa abagore bose ntibarabisobanukirwa, abatarabyumva ni ugukomeza kubafasha kubyumva neza abasigaye inyuma bagafashwa kumva ko yaba umugabo cyangwa umugore bose bakeneye gufashanya bagakorera urugo rwabo kugira ngo rutere imbere, abafite imyumvire yo kumva ko umwana wabyaye igihe kitageze ari uw’ umubyeyi w’umugore bikavaho bakajijuka.”
Ibi biganiro byari byitabiriwe n’ababyeyi bahagarariye abandi bafite abana b’abangavu batewe inda bagera kuri 200 baturutse mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo kugira ngo bibutswe inshingano zabo nk’ababyeyi ku bana.











