Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, mu Mudugudu wa Nyarubuye, mu Kagari ka Busetsa, mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gatsibo, umugabo witwa Tuzaburiki Patrick, wari ufite imyaka 30, yasanzwe yishwe atewe ibyuma mu bice bitandukanye by’umubiri.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Umuhoza Marie Michelle, yemeje aya amakuru, anavuga ko babiri bakekwaho kwica uyu mugabo bamaze gufatwa ngo bakurikiranwe.
Yagize ati: “Hari n’abantu babiri bamaze gufatwa, harimo uwitwa Nshimiyimana Jean Claude na Murerangabo Damascene, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugera. Iperereza rirakomeje.”
Icyaha aba bakurikiranyweho ni icy’ubwicanyi, mu gihe iperereza rigize icyo ryemeza, bashyikirizwa urwego rw’ubushinjacyaha bakaburanishwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo, Musonera Emmanuel, yabwiye muhaziyacu.rw ko ku munsi wabanjiirije ubwo bwicanyi, aba bakekwaho iki cyaha biriwe basangira inzoga na nyakwigendera Tuzaburiki. Anavuga ko nta makimbirane yari azwi hagati yabo uko ari batatu.
Uyu muyobozi kandi avuga ko ibibazo nk’ibi bitari bisanzwe bigaragara muri uyu murenge, usibye amakimbirane avamo kurwana ariko bidakabije. Ati: “Ariko ibyo kwica ntibyari bihari”.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Ngarama kugira ngo ukorerwe isuzumwa.






