Uwitwa Muhizi Etienne wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karambi mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana yeguye ku mirimo ye kubera “ikibazo cy’ubusinzi” bukunda kumugaragaraho.
Ibi bigaragazwa n’ibaruwa y’ubwegure bwe yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yakiriwe n’ubunyamabanga bw’Akarere kuri uyu Gatatu tariki 28 Nyakanga 2021, yari ifite impamvu igira iti “Kwegura ku kazi”.
Mu nyandiko ye agira ati: “Mbandikiye nsezera ku kazi nakoraga k’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari, mu karere mubereye umuyobozi. Bikaba bitewe n’ubusinzi bukunda kungaragaraho.”
Asoza ibaruwa iriho n’umukono we agira ati: “Bayobozi mbasezeranyije ko ngiye kuba umuturage mwiza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, ubwo MUHAZIYACU yamubazaga iby’ayo makuru yagize ati “Yego natwe twabimenye”.
Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko umuyobozi ubusanzwe agomba kuba intangarugero mu baturage, akabereka umurongo bakwiye kugenderaho.
Yagize ati: “Ubwo rero iyo yatannye akaba atakibasha gutanga urugero rwiza, ubwo icyo gihe ba baturage ntabwo babona aho bafatira urugero rwiza. Mu yandi magambo aba atanze urugero rubi. Ubwo rero iyo byagenze bityo icyiza cyane ni uko yakwegerayo abandi bagakomeza.”
Meya Mbonyumuvunyi avuga ko kunywa ku manywa umuntu akagaragarira abantu ko yasinze, byanze bikunze hari amakosa menshi aba yakoze, harimo no kurenga ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19.
Akarere ka Rwamagana kari muri Guma mu rugo guhera tariki ya 17 Nyakanga.
Mu gihe cy’umwaka n’igice kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda, Muhizi abaye umuyobozi w’akagari wa kane wo mu Karere ka Rwamagana weguye kubera ikibazo cy’ubusinzi.






