MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Gitifu w’Akagari yeguye ku mirimo kubera ubusinzi

Dedios NsabimanaYanditswe na Dedios Nsabimana
28/07/2021

Uwitwa Muhizi Etienne wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karambi mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana yeguye ku mirimo ye kubera “ikibazo cy’ubusinzi” bukunda kumugaragaraho.

Ibi bigaragazwa n’ibaruwa y’ubwegure bwe yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yakiriwe n’ubunyamabanga bw’Akarere kuri uyu Gatatu tariki 28 Nyakanga 2021, yari ifite impamvu igira iti “Kwegura ku kazi”.

Mu nyandiko ye agira ati: “Mbandikiye nsezera ku kazi nakoraga k’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari, mu karere mubereye umuyobozi. Bikaba bitewe n’ubusinzi bukunda kungaragaraho.”

Asoza ibaruwa iriho n’umukono we agira ati: “Bayobozi mbasezeranyije ko ngiye kuba umuturage mwiza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, ubwo MUHAZIYACU yamubazaga iby’ayo makuru yagize ati “Yego natwe twabimenye”.

Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko umuyobozi ubusanzwe agomba kuba intangarugero mu baturage, akabereka umurongo bakwiye kugenderaho.

Yagize ati: “Ubwo rero iyo yatannye akaba atakibasha gutanga urugero rwiza, ubwo icyo gihe ba baturage ntabwo babona aho bafatira urugero rwiza. Mu yandi magambo aba atanze urugero rubi. Ubwo rero iyo byagenze bityo icyiza cyane ni uko yakwegerayo abandi bagakomeza.”

Meya Mbonyumuvunyi avuga ko kunywa ku manywa umuntu akagaragarira abantu ko yasinze, byanze bikunze hari amakosa menshi aba yakoze, harimo no kurenga ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19.

Akarere ka Rwamagana kari muri Guma mu rugo guhera tariki ya 17 Nyakanga.

Mu gihe cy’umwaka n’igice kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda, Muhizi abaye umuyobozi w’akagari wa kane wo mu Karere ka Rwamagana weguye kubera ikibazo cy’ubusinzi.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: MuhaziRwamagana

UMWANDITSI

Dedios Nsabimana

Dedios Nsabimana

Izo bijyanye

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United
Amakuru

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United

14/10/2026
Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi
Amakuru

Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi

14/10/2026
Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka
Ubuzima

Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka

14/10/2026
Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi
Amakuru

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi

14/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Umuturage yafashwe agerageza guha umupolisi ruswa y’ibihumbi 400 Frw

Kirehe: Umugabo yatawe muri yombi azira kwicisha umuhini umuturanyi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU