Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwinkwavu buravuga ko bwatangiye gushakisha abaturage bagize uruhare mu gutwika ahari ishyamba rya Leta birangira hangiritse hegitari ebyiri.
Mu ijoro ryakeye nibwo inkongi y’umuriro yafashe ishyamba rya Leta riherereye mu Murenge wa Rwinkwavu mu Kagari ka Nkondo.
MUHAZIYACU yamenye ko iyi nkongi yatangiye ahagana saa tatu gusa ngo nta muturage numwe wahagiriye ikibazo kuko inzego z’ibanze n’abaturage batabaye hakiri kare bakazimya uwo muriro.
Murekezi Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu aganira na MUHAZIYACU, yavuze ko hangiritse hegitari ebyiri zari ziteyeho ishyamba, ahamya ko ababikoze bagiye gushakishwa bakabihanirwa.
Ati” Abaturage babikoze tugiye kubashakisha babihanirwe kuko biriya bakoze ni urugomo, ubu dusoje kuzimya inkongi mukanya ntabwo twigeze dushakisha ababikoze ariko mugitondo nibyo turi bukore.”
Yavuze ko urugomo nk’urwo rwo gutwika rutahasanzwe ashimira abaturage babaye hafi bakazimya umuriro hataragirika ibintu byinshi. Kuri ubu hegitari ebyiri nizo zangiritse zikaba zari ziteyeho ishyamba rikiri rito.






