Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo butangaza ko ingengo y’imari izakoreshwa uyu mwaka izibanda cyane mu guteza imbere imibereho y’abaturage, miliyari 26.5 z’amafaranga y’u Rwanda ni yo yemejwe ko zizakoreshwa mu bikorwa bitandukanye muri uyu mwaka mushya w’ingengo y’imari wa 2021/2022.
Agera kuri 26,528,364,980 z’amafaranga y’u Rwanda ni yo yemejwe n’inama njyanama y’Akarere ka Gatsibo, ibikorwa by’iterambere ry’ubukungu bizatwara miliyari eshatu zirenga (3,238,125,727Frw) bifite 12%, naho ibikorwa byo guhindura imbereho y’abaturage bifite 73% ni ukuvuga miliyari zirenga 19 (19,384,197,086Frw).
Icya nyuma ni igice cyahariwe imiyoborere gifite ijanisha rya 15 ku ijana y’ingengo y’imari yose rihwanye na hafi miliyari 4 (3,906,042,167Frw).
Bimwe mu bikorwa bizibandwaho uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022 harimo kurangiza imishinga yatangiye mu mwaka wa 2020/2021, imishinga mishya ndetse no kwishyura imyenda akarere kabereyemo abandi.
Bimwe muri ibi bikorwa bizibandwaho harimo gusoza imirimo yo kubaka Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi 1994 rwa Kiziguro, iki gikorwa cyateganyirijwe arenga miliyoni 264 z’amafaranga y’u Rwanda, hari ibirometero umunani (8Km) bizasanwa by’umuhanda y’igitaka Munini-Rweza-Kabeza uzatwara amafaranga y’u Rwanda miliyoni zirenga 342.
Harimo kandi igikorwa cyo kubaka isoko ya Minago kizatwara amafaranga miliyoni 50, ndetse hazanubakwa ishuri ry’imyuga rya Gatsibo (Gatsibo TVET), umushinga nawo uzatwara arenga miliyoni 51 z’amafaranga y’u Rwanda.
Amakuru MUHAZIYACU ikesha ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo ni uko imishinga mishya izibandwaho imyinshi ishingiye ku kugeza amazi meza ku baturage, harimo umushinga wa Byimana-Rubona, harimo kongerera imbaraga no kwagura umuyoboro wa Gihengeri ujya mu nkambi y’impunzi ya Nyabiheke.
Harimo kandi kongerera imbaraga isoko ya Gihengeri n’umuyoboro wayo ugana mu Murenge wa Gitoki no mu Kagari ka Nyakabungo mu Karere ka Gatsibo.






