MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Abakuru b’imidugudu 602 baherutse gutorwa bahawe impanuro 

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
15/11/2026

Abakuru b’Imidugudu 602 igize Akarere ka Gatsibo basabwe kurangwa n’ubunyangamugayo, kwirinda gukorera ku jisho no gushyira imbere inyungu z’abaturage bayobora, birinda imyitwarire ishobora kubatandukanya n’abo bashinzwe kuyobora.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2026, mu mahugurwa y’umunsi umwe yahuje abakuru b’Imidugudu bashya batowe ndetse n’abari basanzwe muri izi nshingano bagera kuri 602, abayobozi b’Inama Njyanama z’Utugari ndetse n’Abayobozi b’Imirenge, agamije kubibutsa inshingano zabo no kubafasha kunoza imikorere.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo w’agateganyo Ibingira Frank, yavuze ko kuba umuyobozi w’Umudugudu ari inshingano zikomeye zisaba kwitwararika no guhora atekereza ku nshingano yahawe n’abaturage.

Yagize ati: “Iyi myanya mwatorewe natwe twese turimo, idushyira ku gitutu ariko kitari kibi, ahubwo gituma dutekereza ko inshingano dufite ziremereye, ubu mutowe musanga ibyuma n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byaraciwe, ntibikwiye ko ejo cyangwa ejo bundi twazaza tugasanga iwawe ari ho hari indiri yabyo. Ikindi ni ugukomeza gufasha Akarere kwesa imihigo, gukomeza kubaka umuryango Nyarwanda, tuwurinda amakimbirane, kandi duharanira ko nta mwana usigara atagiye ku ishuri mu Midugudu tuyoboye harangwe n’isuku ndetse n’umutekano.”

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba ACP Innocent Kanyamihigo,  yasabye abakuru b’Imidugudu kurangwa n’indangagaciro n’ubunyangamugayo, birinda gushyira inyungu zabo bwite imbere y’iz’abaturage, avuga ko hari abayobozi b’Imidugudu bakora inshingano zabo neza, bakarwanya ibyaha bitandukanye, ariko rimwe na rimwe bagahura n’abababangamira kubera ko batishimira ibikorwa byabo.

Yagize ati: “Hari ba Mudugudu bagira indangagaciro, bahora bashaka kuzuza inshingano zabo neza, bakarwanya ibyuma, inzoga zitujuje ubuziranenge, bakarwanya ubujura bw’amatungo, ntibashake ko hari umwana uta ishuri, ibyo bigatuma abanyabyaha bishyira hamwe ngo bagirire nabi, babarwanye kubera ko buzuza inshingano zabo neza.
Ariko hari n’abandi bakuru b’Imidugudu barangwa n’imyitwarire itari myiza, wajya kureba ugasanga babiterwa n’inda nini, iyo ubaye Mudugudu ugashyira inda imbere bikugwa nabi, rero nk’abayobozi batowe abaturage babizeyeho kuba inyangamugayo, ntimuzabatenguhe ahubwo mube abayobozi bita ku nshingano zabo kandi bakita ku bibazo by’abaturage.”

Bamwe mu bakuru b’Imidugudu baganiriye na MUHAZIYACU bagaragaje ko aya mahugurwa azabafasha kunoza imikorere, kwisuzuma no gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage bayobora.

Muzatsinda Hakim, Umuyobozi w’Umudugudu wa Mugera, mu Kagari ka Mugera, mu Murenge wa Gatsibo, yagize ati: “Aya mahugurwa twahawe, ndetse n’inyandiko zatanzwe, bigiye kudufasha kuzuza inshingano zacu neza, bizajya bitworohera kwisuzuma aho tugeze dukora inshingano zacu, kandi nk’uko umuco wacu ari uwo kubazwa inshingano, bizajya byorohera n’inzego zidukuriye kutubaza inshingano zacu hagendewe ku byo twigishijwe, cyane ko inyigisho zashyizwe no mu nyandiko.”

Noel Athanase, Umuyobozi w’Umudugudu wa Ruhuha, mu Kagari ka Simbwa, mu Murenge wa Kabarore, we yagize ati: “Igihe nk’iki ni ingenzi cyane kuko twigiyemo amasomo atandukanye ajyanye nuko tugomba gukora inshingano twatorewe, ariko nk’abayobozi b’Imidugudu twasabye ko twakwigishwa ku bijyanye n’amategeko, tukamenya amategeko ahana ibyaha ndetse n’amategeko agenga imibanire y’abantu, kuko nk’uko hari ababigarutseho, hari igihe ba Mudugudu tugwa mu makosa yo kunga abantu, nyamara ibyaha byakozwe bitari mu bubasha bwacu bwo kunga abantu, kuko ibyaha byakozwe ari ibyaha nshinjabyaha kandi twabwiwe ko ibyaha nshinjabya bitungwa, nidusobanukirwa n’ibijyanye n’amategeko, bizadufasha kurushaho kuzuza inshingano zacu neza ntawubikoreyemo amakosa.”

Mu nshingano zikomeye abakuru b’Imidugudu bibukijwe harimo kugira amakuru y’ibanze y’Umudugudu bayobora, bakamenya kandi mu buryo bw’imibare, abaturage batuye umudugudu n’ibyiciro barimo, amatungo ahabarizwa ndetse n’ibikorwaremezo bibarizwa mu mudugudu.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwabasabye kandi kurushaho kunoza imitangire ya serivisi, kugira ngo abaturage bahabwe serivisi nziza kandi zihuse, bityo Akarere gakomeze kuzamura urwego rw’imiyoborere no kwesa imihigo, kaza mu myanya myiza mu tundi Turere.

Ibyiciro byahuguwe ku mikorere n’inshingano birimo Abakuru b’Imidugudu, Abayobozi b’Inama Njyanama ku Tugari no ku Mirenge muri Gatsibo baherutse gutorwa
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo w’agateganyo Ibingira Frank ageza ubutumwa ku byiciro byahuguwe

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Umuyobozi mushya w’urubyiruko yagaragaje ikimuraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Umuyobozi mushya w’urubyiruko yagaragaje ikimuraje ishinga

15/11/2026
Bugesera: Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yatoye abayihagarariye ku rwego rw’Akarere
Amatora

Bugesera: Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yatoye abayihagarariye ku rwego rw’Akarere

14/11/2026
Gutinda kw’imanza no kubona ubufasha mu by’amategeko bikomeje kuba imbogamizi ku butabera
Amakuru

Gutinda kw’imanza no kubona ubufasha mu by’amategeko bikomeje kuba imbogamizi ku butabera

14/11/2026
Umushinga wa miliyari 12Frw wo kubaka isoko rya Nyakarambi ugeze he?
Ubukungu

Umushinga wa miliyari 12Frw wo kubaka isoko rya Nyakarambi ugeze he?

14/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU