MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga basaba ko ururimi rw’amarenga rwemerwa

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
25/09/2026

Abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga basaba ko ururimi rw’amarenga rwemerwa nk’ururimi rukoreshwa mu Rwanda, rukigishwa mu mashuri kuva mu y’incuke kugeza muri kaminuza, kugira ngo barusheho kubona serivisi no gushyikirana n’abandi nta mbogamizi.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa 25 Nzeri 2026, ubwo mu Karere ka Ngoma hizihirizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga bwo Kutumva no Kutavuga n’Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi rw’Amarenga, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kumenyakanisha uburenganzira bwa muntu bw’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.”

Mu Rwanda, indimi zemewe mu buyobozi (Official Language) ni Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa, N’igiswahili. Abafite ubu bumuga baganiriye na MUHAZIYACU, bifashishijwe Uwamahoro Gloria nk’umusemuzi, bagaragaza ko hari intambwe imaze guterwa mu kubafasha, ariko hakiri imbogamizi cyane cyane mu itumanaho.

Ihimbazwe Yves, wo mu Karere ka Rubavu, yavuze ko hari ibikorwa Leta imaze gukora bifasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ariko asanga hakenewe ko ururimi rw’amarenga rumenywa n’abantu benshi.

Yagize ati: “Hari ibyo Leta yakoze mu gufasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ubu turiga, tugakora tukiteza imbere kimwe nk’abandi bantu bose. Imbogamizi tugihura nazo ni ukuba hari abantu batabasha kumenya ibyo dukeneye, abantu bazi ururimi rw’amarenga ni bacye, usanga ahantu hose gukenera umusemuzi, tujya mu ishuri tugasoma gusa, kwa muganga ntabwo abaganga babasha kumva ururimi tuvuga. Icyafasha ni uko ururimi rw’amarenga rwakwemerwa nk’indimi zemewe mu Rwanda rukigishwa mu mashuri abantu bose bakarumenya, hari icyakozwe kuko ubu hari inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga.”

Nyinawumuntu Anisia, utuye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, na we yavuze ko kwemera ururimi rw’amarenga no kurwigisha mu mashuri byafasha gukuraho imbogamizi z’itumanaho.

Yagize ati: “Ubusanzwe twifuza ko ururimi rw’amarenga rwakwemerwa rugakoreshwa nk’izindi ndimi ku buryo abantu bose baba baruzi aho tugiye tukisanga, twishimira ko ubu hari inkoranyamagambo, mu burezi dukeneye ko twazamura urwego rwacu nk’abandi basanzwe. Imbogamizi tugihura nayo ikomeye ni ukuvugana n’abandi bantu. Ururimi rw’amarenga barwongeye mu zindi ndimi byatuma abanyeshuri bose babasha kuvuga ururimi rw’amarenga byatuma twumvana n’abantu bose byaba ari ikintu gikomeye cyane. Iyo uhuye n’umuntu uzi ururimi rw’amarenga wumva wishimye cyane.”

Dr. Betty Nasiforo Mukarwego, uhagarariye ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Uburezi, yavuze ko hari byinshi Leta imaze gukora mu kwita ku bafite ubumuga.

Yagaragaje ko ururimi rw’amarenga ruramutse rwemejwe kandi rugatangira kwigishwa mu mashuri, byafasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kurushaho kwisanzura no kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye.

Yagize ati: “Abantu bafite ubumuga bafite uburenganzira bwo kuba abantu nk’abandi, bafite uburenganzira bwo kwisanzura bakoresheje urwo rurimi rw’amarenga, n’abantu basanzwe bakabasha kuganira nabo no kubumva bari gutanga ibitekerezo, uru rurimi rw’amarenga hakwiye gukorwa ubuvugizi rukemezwa kugira ngo abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bashobore kumva ko bafite ijambo ahantu hose hatandukanye bageze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukayiranga Marie Gloriose, yavuze ko muri aka Karere hakorwa amahugurwa y’abakozi agamije kubafasha kwakira neza abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Yavuze ko abafite ubumuga bafite uburenganzira bungana n’ubw’abandi, asaba abaturage kwirinda ibikorwa byo kubavangura cyangwa kubabuza kugira uruhare mu iterambere.

Yagize ati: “Ubumuga ntibukwiye kuba impamvu yo guhezwa, kuvutswa amahirwe cyangwa kutagira uruhare mu bikorwa by’iterambere, yaba inzego zitandukanye, ururimi rw’amarenga ni uburyo bw’itumanaho buri wese akwiye kuba aruzi ku buryo abasha gufasha umuturage wacu, niba ari ikintu cyaba kibabaje ni ukubona umuturage wacu aje atugana yakugera imbere ukananirwa kumva icyo akubwira ntubashe kumufasha byaba biteye agahinda, twese dukwiye kumva uru rurimi kugira ngo tubashe gutanga serivise nziza ku baturage bacu.”

Umuryango Nyarwanda w’Abantu bafite Ubumuga bwo Kutumva no Kutavuga uvuga ko mu Rwanda habarurwa abantu bagera ku bihumbi 80 bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Muri bo, hari abafashwa kubona uburezi binyuze mu mashuri agera ku 10, mu gihe andi 30 afite uburezi budaheza.

Ku rwego mpuzamahanga, imibare igaragaza ko ibihugu 84 muri 195 ku isi ari byo bikoresha ururimi rw’amarenga rwemewe.

Abafite ubumuga babangamirwa no kuba batabasha kumvikana n’abandi bantu kuko batazi ururimi rw’amarenga
Hakozwe n’urugendo rw’amahoro
Mukayiranga Marie Gloriose, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Amacakubiri ni urugamba rwatsinzwe-Depite Murora Beth
Amakuru

Amacakubiri ni urugamba rwatsinzwe-Depite Murora Beth

16/10/2026
Kirehe: Imiryango 371 y’i Mushikiri yagejejweho amazi meza(Amafoto) 
Amazi

Kirehe: Imiryango 371 y’i Mushikiri yagejejweho amazi meza(Amafoto) 

16/10/2026
Nyagatare: Abakobwa bahawe ibikoresho by’ishuri ku munsi mpuzamahanga wabo
Abagore

Nyagatare: Abakobwa bahawe ibikoresho by’ishuri ku munsi mpuzamahanga wabo

16/10/2026
Bugesera: Abagore bashishikarijwe kwiyamamariza kujya mu myanya y’ubuyobozi
Abagore

Bugesera: Abagore bashishikarijwe kwiyamamariza kujya mu myanya y’ubuyobozi

16/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Perezida Kagame yasabye Amavubi gukomeza umuhate no gutsinda

Perezida Kagame yasabye Amavubi gukomeza umuhate no gutsinda

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU