Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burasaba ababyeyi bafite abakobwa babyaye batarageza imyaka y’ubukure kutadohoka ku nshingano zabo zo kurera, kuko umuryango n’Igihugu bikeneye uruhare rwabo mu gutanga uburere bwiza.
Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2024/2025 mu Karere ka Gatsibo, abakobwa bari munsi y’imyaka 18 babyariye iwabo bangana na 359, naho abari hejuru y’imyaka 18 babyariye iwabo banga na 671. Ibi bituma kiba ikibazo gihangayikishije ubuyobozi ndetse n’ababyeyi batuye muri aka karere.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, asaba ababyeyi kutaba gito, bagakomeza inshingano zo kurera no kwita ku burere bw’abana babo, kuko hari igihe usanga umwana wagize icyo kibazo cyo kubyarira iwabo igihe kitageze bateraganwa n’imiryango yabo.
Aragira ati: “Hari ababyeyi umuntu yakwita gitoya; iyo umwana amaze kugira ikibazo agasama, akabyara, ugasanga babirukanye mu rugo ntibashake kubakira mu rugo. Ariko turabafasha bakabona ibyangombwa bibafasha kurera abana babo, kugira ngo ubuzima bwabo bukomeze kuba bwiza.”
“Buri mwaka turababarura, bamwe bagasubira mu ishuri, abandi bagashyirwa mu myuga bagakomeza kwiteza imbere bigendanye n’amahirwe ahari. Ariko nanone ikibizo aho kiri ni mu miryango, turasaba imiryango guha abana uburere bwuzuye no kugira igitsure ku bana babo gikwiriye kugira ngo bagire uburere buboneye.”
Bamwe mu bangavu batwaye inda zitateganijwe bafashwa n’umushinga Baho neza ukorera ku kigo nderabuzima cya Kabarore babwiye Umunyamakuru wa MUHAZIYACU ko bashimira ubuyobozi bubafasha mu buryo butandukanye, nko kubashakira amahugurwa, n’inkunga y’ibikoresho bibafasha, bigatuma bashobora kwita ku bo babyaye ndetse no kwiyitaho nabo ubwabo, ku buryo ntawongera kugira icyo abashukisha.
Muhabwenande wo mu Murenge wa Kabarore, avuga ko nyuma yo gutwara inda yahuye n’ingaruka mu muryango, ariko agashimira ubuyobozi butamutereranye we na bagenzi be, kuko bashoboye kwibumbira mu itsinda bagabwa amahugurwa ku mwuga w’ubudozi, ndetse bakanahabwa inkunga y’ibikoresho bigendana na wo.
Aragira ati: “Ndagira inama abakobwa bagenzi banjye kunyurwa n’uko babayeho iwabo, bakitwararika kugira ngo batazahura n’ingaruka nk’izo twahuye nazo. Ikindi bakifata kuko numva aribyo byadufasha nk’abakobwa. Iyi nkunga rero twahawe ituma imebereho yanjye irushaho kuba myiza, ubuzima bw’umwana wanjye nabwo bukaba bwiza, ndetse nkashobora no kwikemurira ibibazo mpura nabyo bya buri munsi, amafaranga ari njyewe uyakorera.”
Tuyishimire Theodette utuye mu Murenge wa Kabarore na we ni umwe mu bakobwa bafashwa n’umushinga Baho neza ufasha abana b’abakobwa babyariye iwabo.
Avuga ko igituma abakobwa benshi
batwara inda imburagihe ari uko bashaka kujyana n’ibigezweho badafite ubushobozi, bigatuma byorohera ababashuka.
Aragira ati: “Inkunga twahawe y’imashini iradufasha cyane kuko narahuguwe sinagira amahirwe yo guhita mbona uburyo bwo gukora, ariko ubu turakora tukabasha kwiteza imbere ntawe dusabye. Rero igituma abakobwa benshi batwita igihe kitaragera bashaka gutunga ibintu bigezweho, nka telefone, n’ibindi, kandi badashoboye kubyibonera, bigatuma ababashaka bitabagora, yewe no kubakoresha ibyo bashaka bikaborohera.”
Ubushakashatsi bugaragaza ko abangavu batwara inda bari munsi y’imyaka 18 muri bo 57% baziterwa n’abantu bita inshuti zabo, naho abagera kuri 7% baziterwa n’abaturanyi babo babarusha imyaka, mu gihe abagera kuri 2% usanga barazitewe n’abantu bafitanye isano yabugufi.
Imibare yagaragajwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango igaragaza ko mu mwaka wa 2024 abangavu batewe inda bari munsi y’imyaka 18 bangana na 22,454.







