Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’iz’umutekano bashinja abamotari kugira uruhare mu kwambutsa magendu ziva Uganda, abamotari nabo bagashinja inzego z’ibanze na polisi ko iyo batanze amakuru ku bafutuzi hari bamwe baburirwa n’abashinzwe kubafata, bakarekurwa badakurikiranwe n’inzego z’ubutabera.
Mu Karere ka Nyagatare hari imirenge izwiho kuba inzira y’abazana magendu ivuye mu gihugu cya Uganda (bazwi ku izina ry’abafutuzi) iyi magendu ikunze guherekezwa n’ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga z’inkorano, iyi mirenge ivugwa cyane ni ihana imbibi n’igihugu cya Uganda (Matimba , Musheri, Rwempasha, Tabagwe, Karama na Kiyombe)usibye umupaka wa Kagitumba uri mu murenge wa Matimba ahandi nta mipaka nyabagerwa ihaba usanga abaturage bakoresha inzira zo mu biturage.

Ubwo Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred n’Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali Maj. Gen. Mubarak Muganga, bari kumwe n’abayobozi b’Akarere ka Nyagatare, hatanzwe ibiganiro ku buryo bwo kwicungira umutekano nabo bakabigiramo uruhare birinda za magendu, bagatanga amakuru ku bagenzi batwara bagiye muri Uganda.
Abayobozi bose bafashe ijambo bagarukaga ku ruhare rw’abamotari ku kwinjiza magendu mu gihugu, ibintu nabo ubwabo badahakana, hari umwe muri bo wabivuze muri aya magambo ati, “n’ubwo atari twe tubatwara ariko ni bagenzi bacu kandi barazwi”.
Muri ibi biganiro byaranzwe no gusasa inzobe bamwe mu bamotari baratuye bavuga n’akari imurori, bavuga uruhare rwabo ariko bagaruka no ku ruhare rw’inzego z’ibanze, Polisi idakurikirana abatanzweho amakuru.
Umwe muri aba bamotari yagize ati: “Natanze amakuru ku muntu wambutsaga magendu, baramufashe ariko natangajwe n’uko nyuma y’icyumweru kimwe yari agarutse”.
Ikindi cyagarutsweho ni uburyo uwatanzweho amakuru amenya abamutanzeho amakuru, ahanini bigakorwa na bamwe mu bapolisi nkuko bivugwa na Rwagafirita Alexis.
Yagize ati: “Mu nzego z’umutekano harimo bamwe baduhemukira, ndabwira DPC cyangwa Komanda wa Polisi wa station ya Gatunda kugirango babyigeho, hari umuntu watanze amakuru, umwe mu bapolisi aragenda abwira wa muntu watanzweho amakuru anamubwira uwamutanzeho amakuru uwo ari we, turagirango polisi nayo igende ihugure abantu babo.”
Abamotari bakorera mu murenge wa Rukomo bavuga ko inzego z’ibanze zifatanyije nabo iki kibazo cy’abafutuzi cyakemuka, kuko ngo abakora ibyo bikorwa byose baba mu midugudu kandi bazwi neza.

Aba bamotari hari n’indi ngingo bagarutseho, Ntirikura Mathias yabigarutseho muri aya magambo: “Iyo tugenda tubona abantu bazinywa (inzoga z’inkorano) banasinze kandi bibera mu mirenge iwacu, aho mu midugudu tuzi abantu bacuruza ibiyobyabwenge uwabakurikirana yamenya n’aho babirangura…….. gutanga amakuru rero birasaba ko twese dufatanya.”
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyagatare Superintendent Sano Nkeramugaba ubwo yaganirizaga abamotari yabasabye kudacika intege mu gatanga amakuru y’abafutuzi, yabibukije ko Polisi y’Igihugu idahwema guhana abakozi bayo igihe bafatiwe mu makosa kandi ko abafatirwa mu bikorwa by’ubufutuzi bagezwa mu bugenzacyaha, dore ko nabo bafite ingero nyinshi z’abafashwe na polisi kandi bakaba barahaniwe ibyo byaha.
Zimwe mu ngamba zafatiwe muri iyi nama ni uko abaturage, abayobozi, inzego z’umutekano, n’abamotari bagiye gukorera hamwe bagahuriza ku ntego imwe yo kwicungira umutekano buri wese akaba ijisho rya mugenzi we.
Guverineri w’intara y’iburasirazuba Mufulukye Fred yabibukije ko ibikorwa byo kwambutsa magendu bimunga ubukungu bw’igihugu kuko ababikora bakwepa imisoro.
Guverineri Mufulukye agaruka ku kibazo cyo gutanga amakuru, yagize ati: “ntabwo amakuru mukwiye kuyatanga ahantu hamwe gusa, mujye muyatanga ahantu henshi hatandukanye kugira ngo hirindwe cya kintu cy’uko watanga amakuru uwo uyatanzeho ntakurikiranwe.”






