Abacururiza mu isoko rya Rwanteru, mu Murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe baravuga ko batunguwe no gusohorwa mu isoko bari bamaze amezi ane bakoreramo, bakabwira ko ryafunzwe.
Isoko rishya rito rya Rwanteru riherereye mu Kagali ka Rwanteru ahanini ricururizwamo ibiribwa, ryari rimaze amezi ane rikorerwamo. Abaricururizagamo bavuga ko kuri uyu wa mbere tariki 9 Ugushyingo 2020, Rwiyemezamirimo waryubatse yaje akaribasohoroma ababwira ko ashaka kurisana, atigeze abibateguza.
Aba bacuruzi bari basanzwe bacururiza ku muhanda mbere y’uko iri soko ryubakwa., ubu bamwe muri bo bahise basubira ku muhanda, abandi baracyari mu cyeragati bibaza icyo gukora dore ko ari no mu bihe by’imvura.
Umwe muri abo bacuruzi yabwiye MUHAZIYACU ati: “Twaje gucuruza mugitondo nk’uko bisanzwe tuhageze Rwiyemezamirimo ati nimusohoke ndashaka gusana isoko, nuko turasohoka. Ubu bamwe twongeye dushyira ibiribwa hasi, abandi batashye, tugiye gusubira mu buzima twahozemo tutarabona iri soko.”
Undi mucuruzi twaganiriye yagaragaje imbogamizi z’uko bari gucururiza hanze kandi ubu ari mu bihe by’imvura bikaba bizateza igihombo.
Ati: “Nk’ubu turi mu bihe by’imvura kwanura iyo iguye biratuvuna hari n’ibinyagirwa bikangirika kandi umuguzi ntiyagura ibyangiritse abibona; nibadusubize mu isoko “.
Rwiyemezamirimo wubatse iri soko rya Rwanteru Ntakirutimana Abdul, avuga ko abacuruzi bazasubira muri iryo soko ari uko abanje kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda y’umwenda aberewemo n’Umurenge wa Kigina.
Ati:“Ntabwo nabareka ngo bakomeze kuryangiza mpora nsana buri munsi kandi bataranyishyuye amafaranga yose, Umurenge ni wo ugomba kuyanyishyura”.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald, we aravuga ko ibyo kuba rwiyemezamirimo yafunze isoko kubera umwenda atarishyurwa atari byo, ahubwo akavuga ko byatewe n’imirimo yindi yashakaga kurikoraho.
Ati : “Ntabwo yabasohoyemo kuko atarishyurwa amafaranga yose nuko atabisobanuye neza, hari imirimo ashaka kubanza gutunganya nko gushyira umuriro muri iryo soko no gusiga irangi; ibyo nabirangiza azishyurwa 25% by’amafaranga asigaye”.
Gusa, Meya Muzungu arizeza aba bacuruzi ko mu cyumweru gitaha iki kibazo kizaba cyakemutse, abacuruzi bakongera kurikoreramo.
Isoko rito rya Rwanteru ni ryo rukumbi riri mu Murenge wa Kigina rikaba ryari ryatashywe ku mugaragaro mu kwezi kwa Kanama 2020. Ni isoko ubusanzwe rikorerwamo n’itsinda ‘Twunge Ubumwe’ rifite abanyamuryango bagera kuri 51 bacuruza ibiribwa.







