Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, yashimiye urubyiruko ku ngamba rwagize zo gufatanya n’abandi mu kurengera ibidukikije no kugira uruhare mu iterambere ry’aho batuye.
Ibi yabigarutseho mu gikorwa cy’umuganda wihariye w’urubyiruko rw’abakorerabushake wo gutera ibiti wabereye mu Murenge wa Musenyi, wahujwe n’ukwezi kwahariwe ibikorwa by’abakorerabushake.
Yagize ati: “Ni ukwishimira ko urubyiruko narwo rugira igitekerezo cyo kurengera ibidukikije no kugira uruhare mu iterambere ry’aho batuye. Ni byiza rero ko urubyiruko rwacu rukora, rugakora ibyiza mu kubungabunga umutekano, mu kudufasha isuku, mu guhangana n’ibyorezo n’ibindi byinshi urubyiruko rwagaragayemo byagaragaye ko ari imbaraga z’igihugu.”
Asoza ashimira urubyiruko, aboneraho no kurusaba kuzagaragaza ubwitange mu bikorwa biri mu kwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake.
Ati: “Turabibashimira rero kandi twizeye ko muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake hazakorwa byinshi.”
Ntakirutimana Valens, ni umuturage waterewe ibiti,yavuze ko ashimira urubyiruko ku bikorwa byo kwita ku bidukikije, by’umwihariko gutera ibiti by’imbuto n’ibivangwa n’imyaka mu mirima y’abaturage.
Ati: “Dushima cyane urubyiruko rwadutereye ibiti mu mirima, bikaba bizaba igisubizo cyo kubona imbuto mu minsi iri imbere ndetse tukazabona umusaruro w’ibiti baduhaye bivangwa n’imyaka. Birashimishije cyane rero kubona urubyiruko ruza mu bikorwa byo kurengera ibidukikije.”
Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko mu Karere ka Bugesera, Mbonimpaye Pascal avuga ko muri uku kwezi kw’ibikorwa by’ubukorerabushake, urubyiruko ruzibanda mu gukora ibikorwa byo kubakira no gusanira abaturage batishoboye ndetse no gutera ibiti bitandukanye mu mirima y’abaturage.
Ati: “Muri uku kwezi, tuzashyira imbaraga mu bikorwa byo kwita ku bidukikije haterwa ibiti bivangwa n’imyaka ndetse n’ibiti by’imbuto, gukora ibikorwa bikemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage; nko kubakira abatishoboye, ndetse no kubasanira inzu zabo zangiritse.”
Igikorwa cy’umuganda wihariye w’Urubyiruko cyahujwe no gutangiza ku mugaragaro ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake, ku rwego rw’Akarere gutangirira mu Murenge wa Musenyi, ahakorewe uyu muganda, kukaba gufite inzanganyamatsiko igira iti: “Urubyiruko rw’Abakorerabushake: Nta kuduhoka mu bikorwa bishyira umuturage ku isonga.”
Hatewe ibiti bisaga ibihumbi 30, birimo ibiti bivangwa n’imyaka ndetse n’ibiti by’imbuto. Ni mu rwego kandi rwo kurushaho kugira uruhare mu kwita no kurengera ibidukikije.







