MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Iburasirazuba: Abagore biyemeje guhangana n’ikoreshwa nabi ry’imbuga nkoranyambaga

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
21/09/2024

Abagore bahagarariye abandi mu nama y’Igihugu y’abagore mu Ntara y’Iburasirazuba biyemeje gukora ubukangurambaga mu guhangana n’abakoresha nabi imbuga nkoranyambaga.

Kuri uyu wa 20 Nzeri, mu Karere ka Rwamagana ubwo abagore bahagarariye abandi mu nama y’Igihugu y’abagore CNF bari mu nteko rusange, hagarutswe ku kibazo cyugarije abagore n’urubyiruko mu ikoreshwa nabi ry’imbuga nkora cyane cyane abarukoresha mu buryo bwo kwiyandarika no kwandarika abandi.

Mu ngamba bihaye muri uyu mwaka w’imihigo wa 2024/2025, abagore bahagarariye abandi biyemeje kuganira n’abaturage mu nzego zose guhera ku rwego rw’Isibo, nk’uko bikomeza bisobanurwa na Mutumwinka Emerde akaba ari umuhuzabikorwa wa CNF mu Karere ka Bugesera.

Yakomeje agira ati: “Duhagurukanye ingamba zo kugira ngo dushyiremo imbaraga mu bukangurambaga, haba ku bagore, ku bakobwa n’urubyiruko n’Abanyarwanda bose muri rusange kugira ngo bakoreshe neza izi mbuga nkoranyambaga”.

Bimwe mu bibazo biri kugaragara muri iyi minsi bifatwa nk’ubwomanzi no kwiyandarika ku bana b’abakobwa harimo ibishingiye ku ikoreshwa nabi ry’imbuga nkoranyambaga dore ko hari n’abadatinya kuzikoresha bamamaza uburaya, abandi bakazikoresha mu guharabikana no kwiyandarika mu nzira ziganisha mu mibonano mpuzabitsina.

Kansangire Violette ni uwo mu Karere ka Kirehe na we yemeza ko imbagara zo guhashya iki kibazo cy’ikoreshwa ribi ry’imbuga nkoranyambaga gikwiye kwibanda ku rubyiruko n’abagore ndetse na Leta ikagihagurukira mu ngeri zose.

Mukamucyo Jeannette ni umuhuzabikorwa wa CNF mu Ntara y’Iburasirazuba yemeza ko ibi ari ingaruka ziterwa n’iterambere bityo mu guhangana nazo hakenewe ingamba zihariye zikangurira buri wese gukoresha neza imbuga nkoranyambaga.

Yakomeje agira ati: “Ni ibintu tubona kandi dukwiye gushyiramo imbaraga kuko bihabanye n’umuco nyarwanda n’ubwo dutera imbere hari ibikwiye kwigwaho kandi bikaganirwaho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr. Nyirahabimana Jeanne yemeza ikoreshwa nabi ry’imbuga nkoranyambaga ari ikibazo kiri hose,

yakomeje agira ati: “Ntabwo twavuga ngo ziveho kuko abazikoresha neza zifite akamaro ariko iyo zitangiye kuza zisenya zikoreshwa nabi bimakaza imico mibi, hari aho usanga zikoreshwa nabi abantu bashaka viyuzi (Views) ugasanga ari ibintu bitari byiza”

Mu gusoza iyi nteko rusange y’inama y’Igihugu y’abagore mu ntara y’Iburasirazuba hashimwe uburyo uturere twesheje imihigo ya mutima w’urugo aho uturere twa Ngoma, Bugesera na Kirehe byaje ku isonga bakurikirwa ba Rwamagana, Nyagatare, Kayonza na Gastibo.

Haragaragajwe kandi ibikorwa biteganyijwe muri uyu mwaka w’imihigo wa 2024/2025 bizibanda ku ruhare rw’umugore mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere. Ni mu mwaka ushize wa 2023/2024 ibikorwa byakoze hirya no hino mu Ntara y’Iburasirazuba byatwaye ingengo y’imari ikabakaba miliyoni 289 (287,976,109 Frw).

Mukamucyo Jeannette, Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’abagore mu Ntara y’Iburasirazuba
Dr. Nyirahabimana Jeanne, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu
Amakuru

Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu

11/11/2026
Umurenge wa Nyagatare watangije gahunda ya ‘Telefone y’irondo’ yitezweho impinduka
Umutekano

Umurenge wa Nyagatare watangije gahunda ya ‘Telefone y’irondo’ yitezweho impinduka

11/11/2026
Abanyeshuri 300 bashya ba RP-Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete
Uburezi

Abanyeshuri 300 bashya ba RP-Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete

10/11/2026
Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%
Inkuru z'ingenzi

Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%

10/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Barasabira ibihano abajugunya amacupa ya pulasitiki aho babonye bigateza umwanda

Nyagatare: Barasabira ibihano abajugunya amacupa ya pulasitiki aho babonye bigateza umwanda

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU