Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Gatsibo bavuze ko hakenewe ubukangurambaga bubasobanurira ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kuko usanga bagira isoni zo kubuganiriza abana.
Aba babyeyi baganiriye na Muhaziyacu basobanura ko isoni zituma bamwe bahitamo kwicecekera ntibagire icyo bigisha abana babo nyamara bahuguwe ngo byabagirira umumaro.
Murerehe Maliyamu yagize ati: “Uruhare rw’ababyeyi rwaragabanutse ariko nyine hakwiye gukorwa ubukangurambanga icyakorwa n’uko ababyeyi baganiriza abana. Ababyeyi bagira isoni kuko abana babarusha amarere igihe akeneye kubimubwira umwana ntiyemere kumutega amatwi.”
Nubwo bavuga ko bakeneye kongererwa ubumenyi ku buzima bw’imyororokere, hari abo usanga bagira uburangare nkana.
Nkurunziza Déo asobanura ko hari igihe umubyeyi unywa agatama (inzoga) akava mu rugo saa sita z’amanywa akagaruka saa sasita z’ijoro kandi afite umwana w’umukobwa, icyo gihe bikaba bitakoroha gukurikirana inshingano ze zo kuganiriza abana ngo birindi SIDA cyangwa n’izindi ndwara.
Ati: “Njye ndabona inshingano z’ababyeyi ziri kuba nkeya aho bagakwiye kugenda bakurikirana urubyiruko.”
Ababyeyi basaba Ubuyobozi kurushaho kwegera urubyiruko rusa n’urutumva muri iki igihe.
Mukamugesera Diane ati: “Bagomba kubegera kurusha uko bari basanzwe babatumaho rimwe mu mwaka, byibura bikaba nka gatatu.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko mu guhangana n’icyo kibazo bwahereye ku bukangurambaga bwateguwe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) hagamijwe kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida.
Ubwo buyobozi buvuga ko bugiye kwegera ababyeyi bagakangurirwa kuba inshuti z’abana babo bityo bakamenya n’uko babaganiriza ku buzima bw’imyororokere.
Mukamana Marceline, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe lmibereho myiza y’abaturage, yagize ati: “Ababyeyi bagenda bazamura imyumvire. kumva ko umwana wawe mugomba kuganira, nta mupaka ugomba kuba hagati y’ umubyeyi n’umwana, kuko iyo akuye amakuru ahandi aba ashobora kubona amakuru apfuye.”
Akomeza avuga ko nibamara guha amakuru umubyeyi nk’uko babitangiye, bazamushishikariza kubiganira n’umwana we kugira ngo abashe kwirinda Virusi Itera SIDA, kandi abana b’abakobwa bakarindwa guterwa inda imburagihe.
Umuyobozi yakomeje avuga ko hatangiye ubukangurambanga ariko butazarekera gukorwa, bukazakomeza binyuze mu nteko z’abaturage.
Ati: “Turimo gukura mu babyeyi imyumvire ivuga ngo abana bananiranye. Ahubwo hari ukuntu ababyeyi badohoka mu burere nuko ugusanga nta gitsure, umwana akagenda utamubajije aho yahoze, ibyo ni byo tugenda tuganiriza ababyeyi kugira ngo bagaruke mu nshingano ku buzima bw’abana babo.”
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba buvuga ko abangavu 8,001 bari hagati y’imyaka14 na 19 kuva muri kwezi kwa Mutarama 2023 na Mutarama 2024 batewe inda. Iyo mibare kandi igaragaza ko mu Karere ka Gatsibo abangavu batewe inda ari 1,567.






