MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Imihigo ni yose ku ikipe y’i Nyagatare igiye gukina icyiciro cya gatatu

Felix NyabyendaYanditswe na Felix Nyabyenda
11/02/2024

Nyuma yo gutwara ibikombe bitandukanye ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare bakina  nk’Umurenge wa Karangazi, ubu bazanye ikipe mu cyiciro cya gatatu mu mupira w’amaguru mu bagabo yitwa Iracyenewe FC.

Iyi kipe iratangira shampiyona y’icyiciro cya gatatu isura Umutara FC yakirira mu Murenge wa Musheri ku wa Gatandatu tariki ya 17 Gashyantare 2024.

Perezida wayo Kubahoniyesu John, yabwiye MUHAZIYACU ko aho yakuye igitekerezo cyo gushinga iyi kipe ari uko yabonaga abana benshi bakina mu muhanda akabona bafite impano, yatangiye kujya abashyiriraho ibikombe bakabikinira bahatana mu Murenge.

Ati “Nakomeje muri ubwo buryo nyuma naje kubatwara Kigali nsaba umukino wa gishuti Kayiranga Baptiste icyo gihe agitoza abana ba Rayon Sports badutsinda ibitego 4-2 byanarangiye basinyishije abana bacu bane. 2015 twakinnye na Sunrise umutoza Moses Basena wayitozaga ashimamo abakinnyi batatu ariko ntibabasha kujyamo bose kubera ko uwari ushinzwe kuyigurira abakinnyi yishyiriyemo abandi, mbibonye numva ko ngomba gushinga ikipe yanjye.”

Kubahoniyesu avuga ko yashatse umutoza utoza ikipe ye ayitoreza ku kibuga cya Rwinyemera kugeza asabye ibyangombwa byo gukina icyiciro cya gatatu aza no kubyemererwa mu nama yabahuje na Komiseri ushinzwe amarushanwa muri Federasiyo ishinzwe umupira w’amaguru muri Mutarama uyu mwaka.

Akomeza yemeza ko bataje gutembera mu cyiciro cya gatatu, intego ngo ni ukugera mu cyiciro cya Mbere bakajya bahangana na Sunrise ubundi bagakomeza guha ibyishimo abaturage b’Akarere ka Nyagatare.

Umutoza wa Iracyenewe FC, Ntambara John ufite licence D yo gutoza avuga ko yatangiye gutoza abana ba Karangazi boys guhera 2009 ngo kubera urukundo akunda umupira w’amaguru ngo kandi arifuza kugeza abo atoza aho atageze.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen arasaba abayobozi, abatoza ndetse n’abakinnyi ba Iracyenewe FC kumenya inshingano zabo bagakina neza, abizeza ko bazabashyigikira nk’uko basanzwe bashyigikira andi makipe akina imikino itandukanye mu Karere.

Icyiciro cya gatatu mu bagabo Intara y’Iburasirazuba ifitemo amakipe 10 agabanyije mu matsinda abiri, Iracyenewe FC iri mu itsinda B hamwe na Inyange FC ya Nyakigando,Umutara na Musheri FC zo mu Murenge wa Musheri ndetse na Eagle stars ya Gitoki muri Gatsibo.

Ntambara John utoza Iracyenewe FC avuga ko ashaka kugeza abakinnyi be ku rwego rwiza
Kubahoniyesu John, perezida wa Iracyenewe FC amenyereye gutwara ibikombe

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Felix Nyabyenda

Felix Nyabyenda

Izo bijyanye

Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu
Amakuru

Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu

11/11/2026
Umurenge wa Nyagatare watangije gahunda ya ‘Telefone y’irondo’ yitezweho impinduka
Umutekano

Umurenge wa Nyagatare watangije gahunda ya ‘Telefone y’irondo’ yitezweho impinduka

11/11/2026
Abanyeshuri 300 bashya ba RP-Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete
Uburezi

Abanyeshuri 300 bashya ba RP-Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete

10/11/2026
Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%
Inkuru z'ingenzi

Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%

10/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Ahantu ho gukaza umutekano kubera urugomo

Ngoma: Ahantu ho gukaza umutekano kubera urugomo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU