Mu mirima y’abaturage ikikije ahari ishyamba kimeza rya Nyagasenyi mu Murenge wa Gahara hatewe ibiti ibihumbi 30 birimo ibivangwa n’imyaka, ibiti gakondo n’ibyera imbuto ziribwa byahawe abaturage mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kurinda iryo shyamba.
Umuganda rusange wo kuri uyu wa 28 Ukwakira, ku rwego rw’Akarere ka Kirehe ni ho wakorewe mu Kagari ka Rubimba, Umudugudu wa Nyakarambi, aho wahujwe n’umunsi wo gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba muri uyu mwaka wa 2023-2024.
Ku rwego rwa @Kirehedistrict, umuganda usoza Ukwakira wakorewe i @GaharaSector, aho wahujwe n’umunsi wo gutera ibiti n’amashyamba. Hatewe ibiti bigera ku bihumbi 30 birimo ibivangwa n'imyaka, iby'imbuto n'ibya gakondo; kuri hegitari 15O mu mirirma y’abaturage. @ARCOSNetwork pic.twitter.com/o12FLg5kBc
— MUHAZI YACU (@muhaziyacu) October 28, 2023
Muri uyu muganda hatewe ibiti bigera ku bihumbi 30 birimo ibyo mu bwoko bw’imisave, Grevelia bivangwa n’imyaka, n’imbyera imbuto nk’amatunda, amaronji, indimu, avoka, imyembe byahawe abaturage n’ibiti bya gakondo; byatewe ku buso bugera kuri hegitari 150 ahakikije ishyamba kimeza rya Nyagasenyi riri ku buso bwa hegitari 18 riri kubungwabungwa ku bufatanye na ARCOS mu rwego rwo gusigasira urusobe rw’ibinyamuzima, ibimera n’ibiti gakondo.
Nyirangwabije Cezaria wo mu Mudugudu wa Nyakarambi, ufite umurima watewemo ibiti ahikikije ishyamba kimeza rya Nyagasenyi yagize ati: “Bitewe n’uko batubwira ko imvura ikururwa n’ibiti, urabona ko imirima yacu yari ibereye aho imeze nk’ubutayu ariko ubu twabishimye. Ibiti bizadufasha kugira ngo ifumbire yiyongere mu butaka, nibikura bikurure imvura, bizabazwa bivemo imbaho, havamo n’ inkwi.”
Naho Gahutu Pierre wo mu Mudugudu wa Nyakagezi yagize ati: “ Mu murima wanjye bateyemo imisave na Gereveriya, tuzi ko ibiti bikurura imvura kandi kubibungabunga no kubifata neza turabyiteguye.”
Ntukamazina Jacqueline wari uhagarariye Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga ubungabunga ibidukikije ukita no ku iterambere ry’abaturage-ARCOS wateguye ukanatanga izi ngemwe z’ibiti, yavuze ko ibi biti byatewe bizasigasira ishyamba kimeza rikomye rya Nyagasenyi; kandi hubatswe uburyo ibi biti byatewe bizafatwa neza bigizwemo uruhare n’abaturage.
Yagize ati: “Ibi biti twatewe bije gusigasira agashyamba ka Nyagasenyi gakomye ariko kari kamaze igihe karangiritse, ubu duhereye ku bimaze kugerwaho mu myaka ibiri abaturage babigizemo uruhare rukomeye cyane, agashyamba kari karangiritse kavuye kuri hegitari 18, kageze kuri 14 ariko ubu izo hegitari 18 twamaze kuzisubiranya dufatanyije n’ubuyobozi bw’ibanze, abaturage n’Ikigo cy’Igihugu gishinnzwe amashyamba.”
Yakomeje agira ati: “Twizeye ko ibi biti bizakura, kuko nk’uyu munsi wabonye ko abaturage aribo biterera ibiti, kandi tubashyira mu matsinda twita ay’Inshuti z’ibidukikije aho ingo ziri hagati ya 20 na 30 zegeranye zishyira hamwe zigafatanya gukora ibikorwa byo kwiteza imbere no kubungabunga ibidukikije, tugafatanya no gusubiranya ibyangiritse ku mpamvu zitabaturutseho nk’izishobora guterwa n’imihindagurikire y’ibihe.”
Rangira Bruno, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yasabye abaturage kwita ku biti byatewe, ati: “Ibiti bituma tugira umwuka mwiza, tukagira imvura, iby’imbuto bituma tubona imbuto, tukabona ibiryo by’amatungo n’ibindi byinshi. Ibiti ntabwo bituma tubona inkwi, inkwi ziboneka nyuma, …Turabasaba ko twese dufatanya ibi biti twateye mu mirima yanyu, ku mashuri, mu ngo, mubibungabunge. Umuntu ashobora kuvuga ngo ndatema igiti iwanjye, ukamureka ariko iyo agitemye iwe, agateza ubutayu twese tubura imvura; mumenye ko ibiti ari umutungo rusange; mubibungabunge bikure.”
Ubutumwa butangwa na Minisiteri y’ibidukikije ku Baturarwanda bose ni uko muri iki gihe cy’imvura, buri wse agira uruhare mu gutera no kubungabunga ibiti n’amashyamba kuko birinda ibidukikije, bikanateza imbere ubukungu n’imibereho myiza.
Kugeza ubu buto bw’Akarere ka Kirehe buteyeho ibiti n’amashyamba buri ku kigereranyo ya 18%.










