Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yasabye abayobozi bo mu Karere ka Kirehe kujya bakemura ibibazo by’abaturage ku gihe batabasiragije, asaba n’abaturage kutihererana ibibazo cyangwa ngo bacibwe intego n’uko urwego babigejejeho rutabikemuye.
Ni ibikubiye mu butumwa yatangiye mu Murenge wa Kirehe kuri uyu wa Mbere, nyuma yo kwakira ibibazo byabo muri gahunda y’ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa n’akarengane bwateguwe n’urwego rw’Umuvunyi ku bufatanye n’izindi nzego, buramara icyumweru bubera mu Karere ka Kirehe no hirya no hino mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ku biro by’Umurenge wa Kirehe ni ho Umuvunyi Mukuru n’Abayobozi bakiriye ibibazo by’abaturage birimo ibishingiye ku butaka nko kutabona ibyangombwa by’ubutaka, abaturage bakora muri VUP batamenyeshwa impamvu bakatwa amafaranga menshi n’abatinda guhembwa, abatarishyuwe ingurane z’ibyaho byangijwe hakorwa umuhanda Kayonza- Kibungo-Rusumo, n’ amazi aturuka muri uwo muhanda asenyera abaturage; N’ibindi bibazo bitandukanye birimo n’iby’amakimbirane arimo ashingiye ku babana batarasezeranye.
Bizuru Aloys wo mu Mudugudu wa Mirambi agaragaza ikibazo cye yagize ati: “Ikibazo cyanjye kimaze imyaka myinshi, aho ntuye ni mu isangano ry’imihanda ariko imvura iyo yaguye iwanjye wahageza amaso ntiwahageza amaguru, narabivuze imyaka ibaye myinshi, nabigeje ku murenge, abayobozi barasimburana ariko ikibazo ntibagikemura.”
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kirehe bwagaragaje ko icyo kibazo bukizi ariko bateganyije ko kizakemuka nyuma yo kuvugurura igishushanyombonera cy’ umujyi w’akarere.
Mu guha umurongo iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno ni we wasabwe kugikurikirana vuba kigakemuka.

Kimwe n’ibindi bibazo abaturage bagiye bageza ku muvunyi mukuru, hari umurongo wagiye utangwa ndetse kigahabwa abayobozi bagomba kugikurikirana.
Nyuma yo kwakira ibibazo byinshi by’abaturage, Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine aganira n’itangazamakuru yagarutse kuri bimwe mu bisubizo byagiye bihabwa ibibazo yagejejweho,
Ati: “Nko ku kibazo cy’abaturage bakora muri VUP batinda guhembwa, hafashwe umwanzuro w’uko bitarenze tariki ya 5 ya buri kwezi bazajya baba babonye amafaranga yabo kandi turumva ari umwanzuro mwiza uzashyirwa mu bikorwa, kuko LODA iba yohereje amafaranga hasigaye ko uturere tubahemba amafaranga yabo baba bakoreye.”
Yakomeje agaruka ku nama Abayobozi n’abaturage bagirwa ashingiye ku ishusho y’ibibazo yakiriye.
Ati: “Nta kibazo kitagira igisubizo, kidakemuwe kuri uru rwego gikemurwa n’urundi rwego rubifitiye ububasha. Abayobozi bagomba kurushaho kwita ku bibazo by’abaturage, dufite inteko z’abaturage ziba buri cyumweru zagombye gukoreshwa hakemurwa ibibazo, nk’ubu iyo turebye ibibazo byagaragaye ntabwo ari ibibazo bikomeye cyane, byakabaye bikemurwa hadaciyeho n’iminsi nk’ibiri; bisaba gusa gufata icyemezo cy’umuyobozi.”
“Abaturage nabo turabagira inama yo kutihererana ibibazo niba agiye ku kagari ntigikemuke kuki atajya ku murenge? Gusa na none icyo gusiragiza umuturage ni bibi cyane, kuvuga ngo jyaha jya hariya garuka hariya subira inyuma; ibyo ni bibi Abayobozi tugomba kubyirinda.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno avuga ko hashyizweho gahunda ihamye yo kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage yaba mu ku biro by’inzego z’ubuyobozi no mu zindi gahunda nk’inteko z’abaturage.
Yagize ati: ”Nk’Akarere nk’uko mwabibonye muri kiriya cyumba hari gahunda zitandukanye mu bukangurambaga twise ‘Shyashyanira umuturage’ aho tugenda dufatanyije n’inzego zitandukanye dukemura ibibazo by’abaturage.”
Nk’uko bigaragazwa n’Urwego rw’Umuvunyi muri iyi gahunda yo kwakira ibibazo by’abaturage, ikibazo cyose cyakiriwe ngo kiba kigomba kubonerwa igisubizo.
Biteganyijwe ko muri ubu bukangurambaga mu cyumweru abakozi b’urwego rw’Umuvunyi baramara mu mirenge yose igize Akarere ka Kirehe, ibibazo byose bazakira bigomba kwandikwa, Akarere kakabitangamo raporo bitarenze ukwezi kumwe.
Iyo raporo igomba kuba igaragaza buri kibazo n’uko cyakemutse, n’ umurongo cyahawe ku bitarahise bikemurwa kandi hakagaragazwa impamvu bitarangijwe bitewe n’uburemere bwabyo, n’aho bigeze bikemurwa.
Urwego rw’umuvunyi kandi rwashishikarije abaturage kujya batanga amakuru kuri ruswa n’akarengane.
Iyi gahunda y’Urwego rw’Umuvunyi isanze mu Karere ka Kirehe hari gahunda ihamye yashyizweho yo gukurikirana no gukemura ibibazo by’abaturage aho ku karere hari abakozi batanu bashinzwe by’umwihariko gukurikirana ibibazo by’abaturage; aho byagaragajwe ko ubu bari gukirikirana ibigera kuri 300 mu bisaga 1000 byari byakiriwe hirya no hino mu Karere mu minsi ishize.









