MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abororera hafi ya Pariki y’Akagera bahangayikishijwe n’isazi ya Tsetse

Fred MasengeshoYanditswe na Fred Masengesho
05/11/2022

Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Kayonza mu mirenge yegereye Pariki y’Akagera bahangayikishijwe n’isazi ya Tsetse isigaye iruma inka zabo ku buryo zimwe zagiye zipfa.

Aba borozi bavuga ko bari mu ihurizo kuko muri ako gace kegereye pariki ariho bororera none hakaba hajemo icyo kibazo.

Umwe muribo ati: “Tsetse irahari si ukwibeshya, hari n’inka zimaze gupfa yazirumye.”

Undi ati: “Ubu ntituzi icyo tugiye gukora kuko ni aha twororera, none ko Tsetse imeze nabi turabyitwaramo dute? Numva ubuyobozi bwadufasha muri iki kibazo kuko ziva muri Pariki y’Akagera nta handi”

Aba borozi baganiriye na TV1 bahuriza ku kuba igisubizo cy’iki kibazo cyashakirwa muri Pariki y’Akagera gusa bakavuga ko ari Leta yagira icyo ibikoraho kuko bo bibarenze.

MUHAZIYACU yahamagaye Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, John Bosco Nyemazi kuri iki kibazo ntiyitaba. Ubutumwa bugufi twamwandikiye tumubaza icyo bagiye gufasha aba borozi ntiyabusubije.

Muri Nzeri 2021, MUHAZIYACU yabagejejeho inkuru ko ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi-RAB, cyari cyatangije uburyo bwo gufata isazi za Tsetse zikunze kuruma inka zikayibuza kurisha mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi.

Tsetse ni isazi yenda gusa n’izindi ariko iba itari nini cyane, ikunze kuba ahantu mu mashyamba hashyuha, mu Rwanda yakunze kugaragara mu Ntara y’Iburasirazuba aho ikunze kurya inka kuko itungwa no kuzinyunyuzamo amaraso.

Muri yo yibitsemo akandi gakoko kitwa “Tripanozoma” aka gakoko yifitemo ngo iyo irumye inka kakayigeramo igira ibibazo nk’iby’indwara y’amashoya aho igenda inanuka buhorobuhoro ikabura umukamo, ikananirwa kurisha, iyo ngo ihaka iraramburura; bikanarangira ipfuye.

Dr. Ntegeyibizaza usanzwe ari umushakashatsi muri RAB avuga ko iyo itarwanyijwe hakiri kare hari nubwo iruma inka bikayiviramo gupfa cyangwa igatuma umusaruro wayo ugabanuka cyane.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka KayonzaPariki y'AkageraTsetse

UMWANDITSI

Fred Masengesho

Fred Masengesho

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Meya Niyonagira yavuze ko abaturage badakwiriye kubaho bikanga ibisambo agaragaza icyakorwa

Ngoma: Meya Niyonagira yavuze ko abaturage badakwiriye kubaho bikanga ibisambo agaragaza icyakorwa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU