MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Siporo rusange yahujwe no guteza imbere impano z’abato muri Football

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
14/08/2022

Siporo rusange yateguwe n’Akarere ka Kirehe yabaye kuri iki Cyumweru yahujwe na gahunda y’intore mu biruhuko mu rwego rwo kwakira ku mugaragaro abanyeshuri bari mu biruhuko batozwa gukunda no gukora siporo, guteza imbere impano z’abato bakina umupira w’amaguru no kubamenyesha gahunda za Leta.

Ni siporo yabaye mugitondo cyo kuri uyu wa 14 Kanama, aho abayitabiriye biganjemo urubyiruko  bakoze imyitozo ngororamubiri, yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Twite ku rubyiruko n’abanyeshuri mu biruhuko tuzamura impano zabo”.

Ubwo yari irangiye Ubuyobozi bwafashe umwanya wo gutanga ubutumwa ku bitabiriye iyi siporo rusange burimo ubwo kubakangurira gukomeza gukora siporo, kwitabira neza ibarura rusange ry’abaturage, kwitabira ibikorwa by’umuganda n’ubufatanye mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungurije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nzirabatinya Modeste ageza ubutumwa ku bitabiriye siporo rusange

Nzirabatinya Modeste Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungurije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yabwiye MUHAZIYACU ko by’umwihariko ku bana bari mu biruhuko nyuma ya siporo rusange hakurikiyeho guteza imbere impano z’abakina umupira w’amaguru

Ati: “Ubu nyuma ya siporo rusange tugiye no kuzamura impano z’umupira w’amaguru, hano ku kibuga hahuriye amakipe 15 y’abana bakina umupira w’amaguru, zikaba ari impano twifuza ko FERWAFA izimenya kugira ngo zinitabweho kuko hari ibyo natwe tubona bikenewe birimo nk’amahugurwa y’abatoza bacu batozaga ariko ukabona bakurikiza urukundo rwa Football gusa nta masomo yo mu ishuri bafite. Biri mu byo tugiye kwitaho ndetse no gushaka ibikoresho by’ibanze.”

Hirya no hino mu mirenge 12  y’Akarere ka Kirehe habarurwa amakipe 17 y’abana bato, agizwe n’abana basaga 1,500.

Cyuzuzo Josiane ni umutoza ufite Santere tiwa ‘Bridge’ yashinzwe muri 2018, ifasha abana b’abakobwa n’abahungu bo mu Karere ka Kirehe kuzamura impano zabo mu mupira w’amaguru.

Yabwiye MUHAZIYACU kuri ubu santere yabo ifite ikipe y’abakobwa bafite impano mu mupira w’amaguru yandikishijwe muri Federasiyo y’umupira w’amaguru_Ferwafa mu cyiciro cya kabiri.

Yakomeje agira ati:”Dufite abana bari mu byiciro bitandukanye ku bahungu dufite abana bafite guhera ku myaka 13-15, 15-17, ku bakobwa ho twarabavanze kugira ngo tugire ikipe imwe nini. Twatangiranye abana 200 ariko kubera ko twagiye tugira imbogamizi nyinshi zo kubura ibikoresho, tukabura imipira, abana bagenda bacika intege. Gusa ubu yaba Akarere na Ferwafa muri iki gihe tugenda tubona impinduka neza.”

Cyuzuzo Josiane Umutoza ufite Santere tiwa ‘Bridge’ yita ku bana bafite impano za Football(Ifoto: Manishimwe N.)

Agaruka ku kamaro ka siporo mu bana by’umwihariko nko muri iki gihe bari mu biruhuko Cyuzuzo yagize ati: “Muri iki kiruhuko siporo ni nziza kuko ifasha n’abana kwirinda ibintu biri hano hanze nko kwishora mu biyobyabwenge, ku bakobwa gutwara inda zitateganyijwe, rero iyo baje nk’uku turakorana kugira ngo birinde ibyo bintu byose byakwangiriza abana bacu, urubyiruko rwacu;  kandi umwana ukora siporo atuza mu mutwe.”

Nyuma ya siporo rusange yo kuri iki cyumweru, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwakiriye Nizeyimana Olivier  Perezida wa FERWAFA  bumugezaho gahunda Akarere gafite mu kuzamura no guteza imbere impano z’abana n’imbogamizi zihari zirimo iz’abatoza bakeneye kongererwa ubumenyi n’ubufatanye bukenewe mu kongera ibikoresho.

Nizeyimana Uyobora FERWAFA yatangije ku mugaragaro imikino yahuje amakipe 15 mu rwego rwo kugaragaza no guteza imbere impano z’abato.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe butangaza guhera muri Mutarama 2022 bwiyemeje gushyira imbaraga muri siporo rusange kandi ubu imaze gufata umurongo ufatika, ku buryo guhera muri uku kwezi kwa Kanama igiye kujya iba kabiri mu kwezi.

Akarere ka Kirehe gasobanura iyi siporo nk’uburyo bwiza bwo guhuza abayobozi n’abaturage hagamijwe kugira ubuzima bugira umuze, gupima indwara zitandukanye, ibikorwa byo gukingira; no gutanga ubutumwa kuri gahunda za Leta zigezweho n’iz’igihe kirekire.

 

Nizeyimana Olivier  Perezida wa FERWAFA(ubanza iburyo) yakiriwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka KireheFERWAFA

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye
Amakuru

Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye

11/11/2026
Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu
Amakuru

Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu

11/11/2026
Umurenge wa Nyagatare watangije gahunda ya ‘Telefone y’irondo’ yitezweho impinduka
Umutekano

Umurenge wa Nyagatare watangije gahunda ya ‘Telefone y’irondo’ yitezweho impinduka

11/11/2026
Abanyeshuri 300 bashya ba RP-Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete
Uburezi

Abanyeshuri 300 bashya ba RP-Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete

10/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira

Itangazo rya NGENDABANGA JEAN MARIE VIANNEY ryo gusaba guhindura amazina

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU