MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Amateka y’inzovu, Inyamaswa ya mbere nini ku isi mu ziba ku butaka (Igice cya Kane)

Innocent NdagijimanaYanditswe na Innocent Ndagijimana
17/03/2022

Nk’uko twabibonye mu gice cyabanjirije iki, inzovu zari zaranyanyagiye mu bice by’ibyahoze ari Komine Bicumbi na Gashora, abantu bakaba bari barihebeshejwe nuko zari zibamereye nabi,

Nyamara ariko ntitwirengagize ko ari bo bari barazisanze mu cyanya kamere cyazo zari zarishakiye zishaka amahoro, zirinda gukomeza gushyamirana na muntu wari uzimereye nabi muri Pariki y’Akagera, gusa nk’uko twabibonye uku guhunga kwazo kwabaye nko guhungira ubwayi mu kigunda.

Muri iki gice dukurikijeho, turusangamo ubuhamya bw’ababonye ibyabaye uko byakurikiranye, kugeza ubwo hafashwe icyemezo cyo kwica inzovu nkuru, hagasigara ibyana 26 byajyanywe muri Pariki y’Akagera.

Murwanashyaka Emmanuel utuye mu Murenge wa Juru, akaba n’umwe mu batanze ubuhamya nk’umuntu wiboneye uko inzovu zishwe n’uko zahungaga amasigamana zishaka kwirwanaho, yavuze ko mbere y’iki gikorwa abaturage bari bamaze iminsi bahanganye n’inzovu kubera amakimbirane ashingiye ku ubutaka,

Yanavuze ko iki gikorwa cyabakijije zimwe mu nzovu zari zarigize kagarara, akavuga ko yibuka inzovu yitwaga ‘RUTARE’ yari yarabazengereje kubera amahane yagiraga ndetse n’urugomo yabakoreraga ibonera imyaka.

Uyu mugabo yakomeje agaragaza ko kubera aya makimbirane n’imirwano ya hato na hato yari hagati yabo n’inzovu, inyinshi muri zo zagiye zihindira mu gice kerekeza muri Komini ya Gashora.

Yanakomeje avuga ko aho igikorwa cyo kwica no gufata inzovu z’ibyana gitangiriye muri Bicumbi, byabaye impamvu ikomeye yatumye umubare munini w’inzovu wisuganyiriza muri kariya gace ka Karama mu rwego rwo kureba ko zarokoka igikorwa simusiga cyaje kigambiriye kuzirimbura zose nta nimwe yari nkuru isigaye.

Twibukiranye ko gahunda yari ugusigaza ibyana bitari birengeje imyaka 12.

Murwanashyaka Emmanuel yakomeje atubwira ko umuntu wagaragaye cyane muri iki gikorwa ari umuzungu w’Umubirigi witwaga ‘Faransisiko Verhulst’ bitaga ‘NYIRANGEGENE’ bitewe n’inkoni yagendanaga aho yabaga ari hose, abandi banamwitaga SICKO,  iri zina rya SICKO naryo rikaba ryaravuye kuri mugenzi we w’Umutaliyani witwaga ‘Faransisiko’ bakoranaga mu kigo cyari gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (SOMIRWA) mbere yo kuba umukozi muri Pariki y’Akagera, bakaba bararimwitaga bashaka kubatandukanya kubera ko bitiranwaga; ibi bikaba byaratangajwe n’umuhungu we witwa ‘Yvès Vérhulst’ akaba atuye mu Bubirigi.

Kubera ko inzovu zari zinyanyagiye hirya no hino, ntibyari gukunda ko iki gikorwa gikorerwa icyarimwe, akaba ariyo mpamvu batangiriye muri Komini ya Bicumbi, bateganya ko bazakomereza muri Komini ya Gashora nyuma.

Nk’uko uwitwa ‘Jacques COLLET’ yabitangaje, abari bashinzwe kurengera ibidukikije barimo na NYIRANGEGENE, bari ku gitutu cy’ubutegetsi bwo hejuru aho batari bafite urwinyagamburiro rwo kugaragaza icyakorwa kugira ngo nibura himurwe umubare munini w’inzovu,

Akaba yarakomeje avuga ko icyari gisigaye kwari ugushyira mu bikorwa icyemezo cyari cyafashwe, gusa aba bitaga ku kurengera inyamaswa zo mu gasozi babikoranye akababaro, kubera ko kubona intumbi z’inzovu zirenga ijana byari bibabaje cyane ndetse biteye agahinda.

Uwitwa ‘Hubert Verhulst’ akaba yari murumuna wa Faransisiko Verhulst (NYIRANGEGENE), yatangaje ko muri iki gihe byari amarira no ku nzovu zabaga zamaze kuba imfubyi mu buryo bw’amaherere, kubera ko wasangaga ibyana biryamye impande ya za nyina, bimwe bigakomeza konka za nyina ibindi byana bigakomeza kugendagenda hafi aho ariko ubona ko byataye umutwe kubera urusaku rwa za Kajugujugu zakomezaga kugendagenda hejuru zishaka kubifata kugira ngo byerekezwe ku biraro byari byarubatswe mu rwego rwo kubifasha gushira impumu mbere yo kwerekezwa muri Pariki y’Akagera.

MUNYANKINDI Venanti wari umusirikari muri icyo gihe cy’iyicwa ry’inzovu, yatangaje ko izi nzovu z’ibyana zagaragazaga umubabaro urenze, igihe zakurwaga kuri za nyina kubera ko wasangaga zitabishaka, zigasakuza cyane, zikaboroga, zigataka ariko ntacyo byari kuzifasha kubera ko zari zamaze gufatirwa icyemezo ntakuka.

Ifoto: Internet

Kubera ko izi nzovu zari mu gahinda gasaze, kuzijyana aho zari zarateguriwe byari bigoye cyane, kandi nk’uko twabibonye, inzovu ikaba ari inyamaswa igira ubushobozi bwo kureba ibiri kuyibaho byaba ibibi cyangwa ibyiza kabone n’iyo yaba ari ntoya,

Ibi kandi bikaba bigira uruhare rukomeye mu guhindura imyitwarire yazo mu gihe kizaza, dore ko ingaruka z’ibyazibayeho zagiye zinagaragara muri Pariki y’Akagera yaba mu gihe zahagezwaga ndetse na nyuma y’imyaka myinshi. Kubera ko izi nzovu zari zaragiranye ibibazo n’abaturage, ikindi kandi aka kazi ko kuzimurira muri pariki kakaba kari gakomeye akenshi bagendaga bazikubita iminyafu cyangwa bakagenda bazituka cyane cyane ko izari ibyana bikuru hari ubwo zageraga mu nzira zikanga no kugenda zigashaka gusubira aho zabaga zisize intumbi za za nyina;

Ibi byatumaga hakoreshwa iminyafu no kuzisunika baziturutse inyuma mu rwego rwo gutuma zigenda zerekeza aho zari zateguriwe.

 

Byateguwe na NDAGIJIMANA Innocent, Umuherekeza wa ba Mukerarugendo muri Pariki y’Akagera

Biracyaza…..

Niba waracitswe n’inkuru zabanje:

1. Amateka y’Inzovu inyamaswa ya mbere nini ku isi mu ziba ku butaka(Igice cya mbere) 

2. Amateka y’Inzovu inyamaswa ya mbere nini ku isi mu ziba ku butaka(Igice cya kabiri)

3. Inzovu zo muri Pariki y’Akagera zamaze imyaka 37 mu buhungiro kuva 1938-1975(Igice cya Gatatu)

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: inzovu

UMWANDITSI

Innocent Ndagijimana

Innocent Ndagijimana

Izo bijyanye

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United
Amakuru

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United

14/10/2026
Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi
Amakuru

Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi

14/10/2026
Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka
Ubuzima

Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka

14/10/2026
Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi
Amakuru

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi

14/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Udusozi twa Nyarubuye dushasheho ibitare tuzagirwa ahantu nyaburanga

Kirehe: Udusozi twa Nyarubuye dushasheho ibitare tuzagirwa ahantu nyaburanga

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU